Nyuma y’urupfu rw’umuvugizi w’ishyaka “Ensemble pour la Republique” ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, Umuryango w’Afurika y’Unze Ubumwe wamaganiye kure urupfu ry’uyu munyapolitike basaba ko habaho ubutabera bw’ihuse kugirango hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu rw’uyu munyapolitike.
Ibi byasabwe na Mussa Faki uyoboye umuryango w’Afrika y’Unze Ubumwe, bamaganye urupfu rwa Chérubin Okende, uheruka kwicirwa i Kinshasa mu murwa mukuru wa DRC.
Yakomeje avuga ko amahanga asaba ko hamenyekana icyihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mu nyapolitike Depite Chérubin Okende, uheruka kwitaba Imana yishwe.
Uwishwe yahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi akaba yari umudepite muri Congo Kinshasa, Bwana Chérubin Okende, Kumunsi w’ejo hashize basanze yapfuye, Umurambo we ukaba warasanzwe uri mu mudoka ye. Urupfu rwe rukaba rutavugwaho rumwe nabose haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo.
Umurambo wa Okende, basanze wari wuzuye amaraso uteraguye n’ibyuma ndetse n’amasasu.
Mbere y’uko batoragura umurambo we yari yabanje kuburirwa irengero, Ubwo yari mu murwa mukuru w’ icyo gihugu. Aho byemejwe ko yari yashimuswe n’abantu bari bitwaje imbunda kugeza ubu batarabasha kumenyekana.
Bamwe mubayobozi bakomeye bamaganye urupfu Chérubin Okende wapfuye, maze basaba ko haba ubutabera, hakamenyekana abamwishe n’icyo yazize.
Ambassadeur w’igihugu cy’u Bwongereza, muri DRC Alyson, nawe yabaye mu bambere bamaganye urupfu rwa Chérubin Okende, aho yagize ati: “Mfite impungenge zikomeye kw’iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri akaba n’umuvugizi wa Ensemble pour la République, Chérubin Okende. Mbabajwe cyane n’umuryango we n’inshuti. Iki cyaha kigomba guhita gikurikiranwa kandi abahamwe n’icyaha bagashyikirizwa ubutabera.”
Bruno Aubert, Ambasaderi w’Ubufaransa muri DRC, nawe yagize ati: “Iyicwa rya Depite Chérubin Okende ni igikorwa gitangaje kandi gisuzuguritse, giteye n’impungenge zikomeye. Ukuri kugomba kujya ahagaragara kuri kiriya gikorwa kibi kandi ababikoze bashyikirizwe ubutabera.”
Moussa Faki, umuyobozi w’umuryango wa Afrika (UA). We ati: “Dutewe ubwoba n’urupfu rwa Bwana Chérubin Okende wahoze ari Minisitiri akaba n’umuvugizi w’ishyaka rya Moïse Katumbi. Turasaba ko ukuri kose kurupfu rwe, kukajya ahabon, ndetse n’ ababigizemo uruhare bagashyikirizwa ubutabera.”
Ibi kandi byagarutseho na Minisitiri w’intebe muri RDC bwana Sama Lukonde, nawe ubwe yavuze ko leta ye ibabajwe n’urupfu rwa Chérubin Okende, maze asezeranya ko leta ye Igiye gukora ibishoboka ukuri kose kukajya ahagaragara, ababigizemo uruhare bashikirizwe ubutabera.”
Si iyo miryango mpuzamahanga gusa iri kubyamagana, kuko n’abandi banyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, bakomeje kwamagana ubu bwicanyi budasobanutse buri gukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu. Aho bagize bati : “ Dukeneye ko hakorwa ko hakorwa Iperereza ryizewe k’urupfu rwa Chérubin Okende.”
Uwineza Adeline