Imirwano imaze iminsi ibera mu kibaya cya Ruzizi muri Teritwari ya Uvira ,ikomeje gufata indi ntera .iyi mirwano ishyamiranije abashyigikikiye umutware Mayeye wo mu bwoko bw’Abafurero n’umutware witwa Kivuruga w’Umurundi. SAUSIEN uzwi ku izina Col Mamadu Amuri.
Uyu Sausien wo mu itsinda ry’abo mu bwoko bw’Abafurero, asanzwe azwi ku mazina ya Col Mamadu Amuri.
Iyi mirwano yatangiye ku wa12 Nyakanga , ubwo muribi bice byo ku Bwegera havutse amakimbirane ashingiye kubuyobozi bwa Cyami, bigatuma aba batware bo muri aka gace k’ikibaya cya Ruzizi batangira gukozanya ho.
Iyi mirwano kandi imaze gupfiramo abantu barenga 10 bo mu ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo. Ni ibintu byakomeje gufatra indi ntera kuko kuri uyu wa 13 Nyakanga izi nsoresore zo muri iyi mitwe zari zafunze umuhanda wa Bwegera uva mu majyepfo werekeza mu majyaruguru.
Gusa kuruhande rw’Abarundi barwanirira Chef Kivuruga ntiharabasha kumenyekana ko hari abamaze kuhasiga ubuzima.
Muriyo mirwano kandi biravugwa ko uyu Sausein wo muri Wazalendo wakundaga kwiyita Colonel Mamadu Amuri yapfuye aguye murugamba rwabereye kumusozi wa Lwalama ruguru yomugace ka Lukobero muri Groupement ya ki Goma, homuri teritware ya Uvira. Ibi bice bikaba aribice bigana mumisozi ya Butumba na Mutumwa.
Intambara yo kuri uyu wa 13 Nyakanga yatangiye murucyerera ikaba yagejeje mu gicuku bagihanganye.
Muri iyi mirwano abo ku itsinda ry’Abarundi babashije gufata imbunda zirimo PKM, RPG n’a AK-47.