Polisi y’u Rwanda ikomeje kugenda, yunguka amaraso mashya, aho uyu munsi kuwa 14 Nyakanga 2023, Aba Ofisiye Bato, 501 basoje icyiciro cya 12 cy’amahugurwa abemerera kwinjira mu kazi. Abo banyeshuri 501, bagizwe n’abapolisi babahungu 405 n’abakobwa 96.
Ayo mahugurwa abayarangije bazakora imirimo itandukanye muri Polisi y’u Rwanda, kuko muri bo harimo umwe utwara indege utarakurikiye amahugurwa yose kuko yari mu yandi mahugurwa yo gutwara indege, gusa yaje gusanga abandi i Gishari mu cyiciro cya nyuma.
Aya mahugurwa yatangiye tariki 7 Gashyantare mu mwaka wa 2022 akaba amaze amezi 16 arimo atatu y’imenyerezamwuga.
Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abanyeshuri 509, gusa icyenda muri bo ntibabashije kuyarangiza kubera impamvu z’uburwayi n’imyitwarire mibi.
Aba banyeshuri baturutse mu nzego z’umutekano zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda ifitemo abapolisi 378, hari abaturutse mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB 41, harimo abaturutse mu rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano 43 n’abandi 39 baturutse mu rwego rw’Igihugu rushinzwe igororo.
Muri aba banyeshuri, 169 bari basanzwe mu kazi, abandi 82 bari barangije kaminuza mu ishuri rikuru rya polisi riri i Musanze aho bize amashami atandukanye arimo amategeko, ikoranabuhanga n’ishami ryigisha igipolisi cy’umwuga. Harimo n’abandi 250 bari abasivili barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Mu masomo baherewe i Gishari arimo kubungabunga umutekano, ubuyobozi n’imicungire y’abantu, ubumenyi mu bikorwa bya polisi, ubumenyi mu bikorwa bya gisirikare, ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda, gucunga umutekano wo mu muhanda, amategeko ndetse n’amasomo yo gukoresha ikoranabuhanga.
Ibirori byo gusoza aya byabereye mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Ntara y’ i Burasirazuba, aho ibi birori byabimburiwe n’akarasizi.
Umuhango wo kwinjira muri polisi y’u Rwanda kuri aba ba ofisiye bato witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abagize imiryango y’abasoje amahugurwa.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana.
Uwineza Adeline