Cpt Avugo Lomuro wo mu ngabo za Leta ya Repubulika ya Uganda (UPDF) zirwanira mu kirere, yarashe bagenzi be babiri barapfa, undi umwe arakomereka, arangije aratoroka.
Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2023, bibera mu gace ka Fort Port mu burengerazuba bwa Uganda
Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col Deo Akiiki, yamaganye buriya bwicanyi, arangije atangaza ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo uriya musirikare afatwe.
Col Akiiki yaganiraga n’itangazamakuru, avuga ko uriya musirikare naramuka afashwe azaryozwa ibyo yakoze.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye Cpl Lomuro arasa bagenzi be.
Abaturage baturiye Ikigo cya gisirikare cyabereyemo ubwo bugizi bwa nabi, babwiye itangazamakuru ryo muri Uganda ko bakutse imitima nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu menshi.
Nyuma y’iryo rasana, ubwoba ni bwinshi mu baturage bo muri Uganda.