Perezida Uhuru Kenyatta yagiriye uruzinduko muri DRC, aho byari biteganyijwe ko bari buganire ku bibazo by’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo, ariko yatashye ntakigezweho, kubera ko itsinda ryaje rihagarariye Leta ya Congo ryananiwe kumvikana, bituma Perezida ucyuye igihe wa Kenya akaba ari nawe ushinzwe ubuhuza, bikaba byatumye asubira muri Kenya igitaraganya.
Perezida Uhuru Kenyatta yasabye Perezida Tshisekedi binyujijwe kubari bahagarariye iyi Leta ko yagirana ibiganiro n’inyeshyamba za M23 kugira ngo bakemure ibibazo mu mahoro , ariko iri tsinda ryoherejwe na Perezida Tshisekedi rimusubiza ko adashobora kuganira na ziriya nyeshyamba ndetse avuga ko ziri kumwe n’abanyarwanda.
izi ntumwa za Perezida Tshisekedi zahise zerurira Uhuru Kenyatta ko ibyo bagombaga gukora babikoze, kandi ko ntakindi gisigaye kitari ugushoza urugamba, akihaniza abo yise abanzi be.
Yaboneyeho no kumenyesha Kenyatta ko u Rwanda rufite imipaka myinshi itandukanye bahuriyeho, ko nayo agiye gutegeka bakayifunga, hanyuma ibyo yifuza akabishyira mu bikorwa.
Perezida Tshisekedi yakomeje kugaragaza kenshi ko atazigera na rimwe aganira n’inyeshyamba za M23 kuko ngo kuganira nazo aba ari ukuganira n’u Rwanda.
Umuhoza Yves