Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, wongeye kugaragaza aho uhagaze mu ntambara Umutwe wa M23 uhanganyemo n’Ubutegetsi bwa Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo isanzwe ivugira Umutwe wa CNRD/FLN ejo kuwa 18 Nyakanga 2023, Yohani Urukondo, umuyobozi wa CNRD/FLN igice cya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva, yashinje u Rwanda gutera inkunga Imitwe yitwara gisirikare mu burasirazuba bwa DRC by’umwihariko M23.
Uyu mugabo uri mu myanya yo hejuru mu mutwe wa NCRD/FLN,yakomeje ashinja u Rwanda gukorana na M23 mu rwego rwo gusahura umutungo wa Congo.
Yohani Urukundo, ya avuga ko umutwe ayobora wa CNRD/FLN ,uri inyuma y’Ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse ko witeguye guhangana n’u Rwanda ugakuraho ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.
Ati:” Urwanda rwiyemeje gutera inkunga imitwe yitwara gisirikare mu burasirazuba bwa DRC. Niyo mpamvu tuzakomeza kuba inyuma ya DRC ndetse tukaba dusaba Ubutegetsi buriho mu Rwanda kubuvaho bikiri mumaguru mashya.”
Impamvu Ingana ururo!
Abakurikiranira hafi Umubano umaze iminsi uri hagati ya Kinshsa n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bavuga ko ibimaze iminsi bitangazwa n’iyi mitwe ko iri ko igomba gukuraho Ubutegetsi bw’u Rwanda , bishingiye ku mubano w’akadasohoka isigaye ifitanye na Perezida Felix.
Ni umubano ushingiye k’Ubufatanye bwa Kinshasa n’iyi mitwe, muri gahunda yo gutangiza intambara ku Rwanda aho bavuga ko bagomba gufatanyiriza hamwe bagakuraho Ubutegetsi buriho mu Rwanda .
Ni ibiheruka kwemezwa n’impuguke za ONU ubwo mu bihe bishize, zashyiraga hanze icyegeranyo kigaragaza uko muri DRC, hari gutegurwa imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse nyuma yaho gato biza gushimangirwa n’Urwego rwa USA rushinzwe ubutasi bwo hanze ruzwi nka CIA .
Ibi kandi, birashimangirwa n’ inama zitandukanye zimaze iminsi zibera I Kinshasa n’izindi zikomeje gutegurwa n’Ubutegetsi bwa DRC, mu rwego rwo kugirana ibiganiro n’imitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda kugirango hagamijwe kunona uwo mugambi .
Ibi , bikaba bikubiye muri gahunda ya Perezida Tshisekedi igamije gusaba iyi mitwe yose kwishyira hamwe hanyuma nawe akayiha ubufasha bwo gutangiza intambara ku Rwanda .
Muri iyi mitwe, hakaba harimo n’Umutwe wa CNRD/FLN ukomeje kwigamba no gutangaza ko uri mu myiteguro yo gutangiza intambara ku Rwanda ugakuraho Ubutegetsi buriho.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com