Ambasaderi wa Qatar Misfer Faisal Al-Shahwani,yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Malizamunda, byibanze kongera ubufatanye mu byagisirikare hgati y’Ibihugu byombi.
Ikigamijwe, ni ukongerera imbaraga ,n’ubufatanye hagati y’i ihugu byombi kumpande zombi, mu bijyanye n’ibya gisirikare, nk’uko Minisiteri y’Ingabo yabitangaje .
Ibi biganiro kandi ,biri mu murongo wo gushimangira amasezerano mu by’umutekano yasinywe hagati y’u Rwanda na Qatar, nyuma y’uruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit, yagiriye mu Rwanda umwaka ushize.
Ubuyobozi bw’ingabo za Qatar b’uhagarariwe na Lt Gen. Salem Bin Hamad,bwavuze ko uruzinduko rwabo mu Rwanda, rugamije gutsura umubano ndetse no gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu bijyanye n’umutekano.
Ni mu gihe igihugu cy’a Qatar n’U Rwanda, bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bya gisirikare, aho Abasirikare b’u Rwanda RDF, bajya gukurikirana amasomo ya gisirikare muiri Quatar , mu rwego rwo kongera ubumenyi mu gucunga no kubungabunga amahoro n’ umutekano.
Ingabo z’u Rwanda ,zisanzwe zifite uruhare runini mu kubungabunga amahoro n’Umutekano ku Isi ndetse rukaba ruheruka gusubiza ibintu mu buryo mu bihugu nka Centre Afurika na Mozambike.
Jessica Umutesi