Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nyakanga inyeshyamba za FDLR, CMC na FARDC baramutse bakora urugendo rwo kujya gufata amabwiriza y’urugamba, bagomba gutangirira urugamba muri Rutshuru, ariko aya mabwiriza bakaba bari buyafatire Kazaroho muri Su segiteri ya Samalia, ubundi bakerekeza I Mabenga.
Aba basirikare bahagurutse muri iki gitondo ni abo kwa Majoro Gaspard wa FDLR usanzwe afite Kopanyi Kabizo, akaba yerekeje hamwe n’abo basirikare kwa Komanda wa Su segiteri wa ya Samalia.kwa Col. Sirikove.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Samalia ibivuga ngo aba basirikare nibamara kugera kwa Col . Sirikove barahabwa amategeko hanyuma berekeze Kapopi hafi ya Mabenga aho bagomba guhurira n’aba Kada babo bari kuva muri Uganda kugira ngo babone uko bagaba ibitero byabo aho urugamba bagiye kurutangirira.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kabizo yatumenyesheje ko izi nyeshyamba zahagurutse ku isaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo nyuma yo guhamagarwa n’abari buturuke I Kingi berekeza I Mabenga nabo bakaba bagiye gutegura uru rugamba.
Icyakora aba bari buturuke I Kingi nta mubare watangajwe cyangwa se ngo hatangazwe amazina y’uwari ubayoboye.
Mu itangazo riherutse gushyirwa hanze na FARDC bari bashinje RDF itangazo ritigeze ribaho bavuga ko yemeje ko igiye kohereza abasirikare muri M23 ibintu RDF yahakaniye kure ikemeza ko ari amayeri yo gushaka urwitwazo.
Nyuma y’iri tangazo umuyobozi wa CMC Jules Murumba yatangaje ko biteguye kurasa u Rwanda kuko babona ariwo muti w’amahoro yabo.
Uyu muyobozi w’izi nyeshyamba yanatangaje ko ikibazo bo bafite Atari M23 ko ahubwo ikibazo bafite ari Uganda n’u Rwanda, anashinja, UPDF ko arizo zafashije M23 gufata umujyi wa Bunagana umwaka ushize.