Ku munsi wejo tariki ya 22 Nyakanga 2023,Ububoyobi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Deokarasi ya Congo FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, bwatumije inama y’igitaraganya igomba kubuhuza n’ Abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Nyatura ikorera muri Masisi na Rutshuru mu rwego rwo gutegura ibitero simusiga ku mutwe wa M23.
biteganyijwe ko muri iyi nama ,Ubuyobozi bwa FARDC buri buze guha izo nyeshyamba, amabwiriza y’uko ibyo bitero bigomba gutangizwa no gutegura abarwanyi bahagije .
Kanda kuri iyo v Link iri hasi umenye byinshi ku bitabiriye iyo nama ku mpande zombi ,aho igomba kubera n’icyo FARDC na FDLR bagamije:
Sorry kuba nsa nsa nuvuga nabi ! Nibaza inkuru mutangaza ( kuko mbona mushaobora kuba muri serieux ndavuga kuba mubayeho mudapfundikanya ngo mushakishize muri za byacitse nk’abandi benshi ) muba mugamije gutera abazisoma ubwoba ? Icy’ingenzi nuko twizera inzego zacu cyane cyane izumutekano ! kutubwirako FDLR ishaka kudutera ngo ifashwa na fardc ibyo ngirango ni bimwe tumenyereye nk’ibuye ryagargaye riba ritakishe isuka kandi ko iperereza ryacu riba ryibitseho amakuru yose ! Kubitubwira ni inkuru ishaje akenshi kandi namwe muziko biba ari ukwirarira birangira ntabibaye ! Ubuse ya nama y’abarwanya urwanda irihe!? Nge kuva nabyumva nabonagako biriya bitari gushoboka kuko nubwo Kilombo yikarakasa ngo yarwana ariko namwe murabizi ko n’umusazi atinya nyina ! NGO GUKORESHA INAMA Y’ABARWANYA IKINDI GIHUGU KU MUGARAGARO NONEHO ???!! Ibyo bintuse hari ahandi mwabyumvise?! Nonese iyo ntiyari kuba ibaye declaration de la guerre ku rwanda ?! Urwandase ko ari nk’ingwe urutunga urutoki ukaba uruhamagaye !!