Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana binjiye murwuri i Masisi bica Inka zirenga 28 Kandi barazitwara. Ibi Kandi byemejwe n’umwe mubayobozi ba Sosiyete sivile muri Masisi witwa Shad theogene, ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wacu Uba muri akagace.
Nk’uko bitangazwa n’abaturage bo muri Kano gace ka Masisi ngo umutekano uri kugenda urushaho kuba mubi muri kariya gace ko muri Kivu y’amajyaruguru, Aho abantu bitwaje intwaro bamaze igihe bashimuta Inka z’abaturage.
Nk’uko bikomeza bitangazwa n’abaturage bo muri kano karere barasaba abayobozi babishinzwe kubakorera ubuvugizi bakabona ubutabazi kuko ntabwisanzure bakigira Kandi n’imitungo yacu igiye kudushira ho.
Umuhoza Yves