Guverinoma ya Congo Brazzavile, yasubije Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kubyo iheruka gutangaza, inenga uruzinduko Sassou N’guesso yagiriye mu gihugu cy’u Rwanda.
Ni mu kiganiro Minisitiri w’itumanaho wa Congo Brazzavile Bwana Thiery Lezin yagiranye n’itangazamakuru, ejo kuwa 25 Nyakanga 2023, yasubije Guverinoma ya Congo, yanenze uruzinduko Perezida wa Congo Brazzavile aheruka kugirira mu gihugu cy’u Rwanda, ivuga ko atagombaga kujyayo, kubera ko ari umwanzi wabo.
Yagize ati “Guverinema ya Congo Brazzaville, yamaganye Guverinoma ya Congo Kinshasa, kubyo iheruka gutangaza inenga ko Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’guesso yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Rwanda, bashinja kuba umwanzi wabo, avuga ko kuba baba bafitanye ikibazo n’u Rwanda ko bitakuraho umubano bafitanye narwo.”
Yongeyeho ko: “Ahubwo ashimira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kubwo kwakira neza Perezida wacu Denis Sassou N’guesso, kandi ndamushimira kw’ijambo yabwiye aba Congomani ko bitaringombwa ko igihe Ng’uesso agiye gusinya ibyimikoranire n’ibindi bihugu agomba kubanza akabibwira abo Congomani.”
“U Rwanda n’umufatanya b’ikorwa wacu w’ingenzi kandi tuzakomeza gukorana nabo byahafi. Brazzaville ntabwo turi agace cyangwa Intara iyobowe na Guverinema ya Republika ya Demokarasi ya Congo, oya turi igihugu cyigenga.”
“Kuba haba hari ibibazo biri hagati ya Congo kinshasa, n’igihugu cy’u Rwanda, ibyo singombwa ngo tube twabihagararaho ntibi tureba na gato, kuko ari bibazo by’imbere mu bihugu byanyu.
Turihanangiriza Kinshasa kutatuvanga mu bibazo bafitanye na leta y’u Rwanda.”
Yongeyeho ko: “Ingoma zose zatambutse muri Congo Kinshasa, ntabwo twigeze twumva bene ayo magambo, kuba Ccongo idutuka n’ibintu tutigeze twumva bikozwe na Bayobozi biyi leta ya Perezida Félix Tshisekedi. Iyi leta kandi kuba ikomeje gukwirakwiza imvugo z’agasuzuguro birimo kwangiriza igihugu cyayo.”
“Turasaba ko Leta ya Congo ifatirwa ibihano kandi bikazayiviramo kubona ingaruka zibyo bakomeje kwikora.”
Uyu mu Minisitiri w’itumanaho muri Congo Brazzaville, yongeye ho ko “Republika ya Demokarasi ya Congo igomba kumenya ko leta ya Brazzaville ibatungiye aba Congomani bagera ku milioni 2 babayeho batagira n’ibyangombwa, kandi bakahakorera n’ibikorwa bigayitse birimo kwiba abana, urugomo, kubaka amakanisa atazwi ndetse nibindi byinshi.
Yasoje abwira leta ya Congo Ko igomba kumenya ko Congo Brazzaville ari igihugu cyigenga kandi gifite uburenganzira bwo gukora ibyo gishaka ndetse no gukorana n’uwo gishaka.
Uwineza Adeline
Congo Brazaville ni igihugu kiyobowe n’abanyabwenenge utagereranya níbigoryi bya Kinshasa. Ndabona babahaye ikibonezamvugo