Nti bikiri kugerageza guhirika ubutegetsi muri Niger nk’uko byavuzwe ku munsi wejo, ahubwo igisirikare cy’iki gihugu cyemeje ko cyamaze guhirika Perezida Mohamed Bazoum bidasubirwaho.
Mu ijoro ryo kuwa 26 Nyaknaga 2023 Kuri television y’igihugu cya Nijer, agatsiko k’Abasirikare biganjemo abo mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’iki gihugu, katangaje ko kamaze guhirika ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum.
Agaragiwe n’abandi basirikare bafatanyije guhirika ubutegetsi muri Nijer, Col maj Amadou Abdramane yagize Ati:”Twebwe abagize Ingabo z’igihugu n’inzego z’Umutekano twibumbiye muri CNSP(Conseil National Pour la Sauvegarde de Patrie), twafashe umwanzuro wo gushyira ku iherezo Ubutegetsi namwe ubwanyu musanzwe muzi neza. Ubwo ni ubutegetsi bwa Perezida Muhamed Bazoum.”
Col Maj Amadou Abdramane, niwe wahise uba Umuyobozi wa Guverinoma y’Inzibacyuho .
Mu nijambo yavugiye kuri Televisiyo y’igihugu cya Niger ,Col Maj Amadou Abdramane ,yavuze ko icyatumye bafata umwanzuro wo guhirika Perezisa Bazoum, ari uko ikibazo cy’umutekano mucye uterwa n’imitwe yiterabwoba, cyari gikomeje gufata indi ntera ndetse ko Perezida Bazoum yari yarananiwe ku gishakira umuti .
Yakomeje avuga ko Ubutegetsi bwa perezida Ahmed Bazoum, bwarangwaga n’imiyoborere mibi by’umwihariko mu nzego z’ubukungu n’imibereho myiza y’Abaturage.
Yasabye ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga itandukanye ki Isi ,kutivanga muri politiki ya Niger ndetse abasaba kubaha Guverinoma y’Inzibacyuho iyobowe n’Akanama kIgihugu gaharanira kurinda inyungu z’Igihugu (CNSP).
Kugeza Ubu Perezida Muhamed Bazoum wahiritswe ku Butegersi, aracyari mu maboko y’igisirikare cya Nijer gusa bikavugwa ko ubuzima bwe butigeze buhangabanwa kimwe n’umuryango we.
Ihirikwa ry’Ubutegetsi muri Nijer, rije rikurikira iri heruka muri Burkina Faso, Mali na Guinea Konacry, ibi bihugu byose bikaba bibarizwa mu burengerazuba bwa Afurika.
Benshi mu ba Perezida bari guhirikwa ku butegetsi ,ni abari basanzwe bashyigikiwe ndetse bakorana bya hafi n’Ubufaransa, bikavugwa ko Uburusiya aribwo buri gufasha udutsiko tw’Abasirikare muri ibi bihugu, guhirika ubwo butegetsi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com