Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko umuryango ahagarariye ukurikirana ibibera mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu Burasirazuba bwayo, ibyo bikaba byatumye asaba DRC kugirana ibiganiro n’imitwe yose ibarizwa muri icyo gihugu hadahejwe n’umwe , kugirango amahoro n’umutekano biboneke.
Ibi yabisabye mu kiganiro cyihariye yagiranye n’itangazamakuru, Ubwo Ambasaderi Belén yavuze ko ibibera muri DRC bihangayikishije Isi n’u Burayi muri rusange ari yo mpamvu basaba ko impande zose zirebwa n’ikibazo guhagarika imirwano.
Yagize ati “EU irebwa cyane n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC kandi duhamagarira impande zose guhagarika imirwano cyangwa gushyira hasi intwaro.”
Yakomeje ati “Ikindi duhamagarira impande zose zirebwa n’ikibazo ku kiganiraho mu biganiro bidaheza bamwe.”
Kuva umwaka ushize Umutwe wa M23 uri mu mirwano n’Ingabo za FARDC, aho usaba Guverinoma ya Congo kubahiriza amasezerano bagiranye.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Leta ya Congo bukomeje gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe nubwo rudahwema kubihakana, ugaragaza ko ari ibinyoma ahubwo ibibazo bya Congo bikwiye gukemurwa n’Abanye-Congo ubwabo.
Raporo iheruka y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye [Loni], yongeye kugaragariza Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, ko Congo ikorana ndetse ikanatera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro yiganjemo iya Mai Mai ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ku wa 23 Ugushyingo 2022 ni bwo i Luanda muri Angola habereye Inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo. Yafashe imyanzuro ko inyeshyamba za M23 zigomba gushyira intwaro hasi mu maguru mashya.
Abitabiriye iyi nama bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by’umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za Congo na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022.
Imitwe y’iterabwoba nka FDLR/FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n’indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk’uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.
Ku rundi ruhande ariko, Guverinoma ya Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, ikomeje gushyira amananiza kuri ubwo buryo bwashyizweho n’akarere mu gukemura ibibazo.
Ambasaderi Belén Calvo Uyarra yavuze ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushima kandi ushyigikiye uburyo bwatangijwe n’ibihugu byo mu Karere k’ Afurika y’Iburasirazuba hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo.
Yagize ati “Ndagira ngo nshishikarize ko izo nzira za politiki, ibyo biganiro bidaheza gukomeza kugira ngo hakemurwe impamvu muzi z’amakimbirane.”
Muri Gashyantare 2023, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washyizeho gahunda nshya y’imikoranire no gutera inkunga ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, hagamijwe gufasha mu kwimakaza umutekano n’amahoro.
Ambasaderi Belén Calvo Uyarra ati “Icyifuzo ni ugushyiraho isura nshya ku kibazo gihari no gushyigikira imbaraga zose zigamije kubaka imikoranire hagati y’impande zose no kuzana ubufatanye mu bijyanye n’ubuhahirane mu bucuruzi no gukemura ibibazo by’umutekano muke n’amahoro muri iki gice cy’Umugabane w’Afurika .”
U Rwanda ntiruhwema kugaragaza impungenge ku mutekano warwo rushingiye ku ikaze Guverinoma ya Congo yahaye Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR kugeza ubwo winjijwe mu gisirikare cy’igihugu ngo ujye kurwanya M23.
Ambasaderi wa EU yasoje avuga ko, ibiganiro bidaheza umutwe w’inyeshyamba n’umwe ubarizwa muri Repubulika ya Demokarasi ya congo by’umwihariko Umutwe w’inyeshyamba wa M23, ukunda kwikomwa n’icyo gihugu bawushinja kuba waba ukorana n’igihugu cy’u Rwanda ko aribyo bizazana amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bwa Congo.