Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi bakuru bo mu nzego z’umutekano, kubera impungenge ziriho zivuga DRC ishaka gutera u Rwanda.
Nta makuru arambuye yatangajwe ku ngingo zaganiriweho muri iyi nama. Ariko nk’uko byagiye bigaragara ko DRC yagiye igaragaza kenshi ibimenyetso bitandukanye, bigaragaza ko ishaka gutera u Rwanda, birakekwa ko yaba ariyo mpamvu yatumye, Perezida Paul Kagame yatumye atumiza inama y’abashinzwe umutekano kuburyo butunguranye kugirango abibutse ko bagomba kuba maso ngo kuko amazi atari yayandi.
U Rwanda ntiruhwema kugaragaza impungenge ku mutekano warwo rushingiye ku ikaze Guverinoma ya Congo yahaye Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR kugeza ubwo winjijwe no mu gisirikare cy’igihugu cyabo kugirango ujye kurwanya M23, aho FDLR yohereje mu Rwanda abantu bagomba kuhatera Gerenade n’ibindi
Iki gihugu gishinja u Rwanda gukorana n’uyu mutwe wa M23, ariko rwo ruhora rugaragaza ko ari impamvu mpimbano DRC ihimba buri gihe iyo ibibazo by’umutekano muke byatutumbye ku butaka bwayo.
Inama Perezida Kagame yagiranye n’abo mu nzego z’umutekano ni yo ya mbere yabayeho nyuma y’impinduka aheruka gukora mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Ku wa 5 Kamena 2023 ni bwo Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, aho Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Maj Gen Albert Murasira wari kuri uwo mwanya kuva mu Ukwakira 2018 mu gihe Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo, akoreye mu ngata Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.
Perezida Kagame yaherukaga kuganira n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano muri Gicurasi uyu mwaka. Icyo gihe ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Jessica Umutesi