Igihugu cya Ukraine cyemerewe inkunga ikome na Leta zunze ubumwe z’Amerika, inkunga izagifasha guhangana n’igihugu cy’Uburusiya bahanganye na cyo muri iyi minsi.
Iyi nkunga y’ibifaru byo mu bwoko bwa Abrams,iki gihugu cyahawe ngo bizabanza kujyanwa mu Budage kugira ngo bibanze gukanikwa. Bikaba bigomba koherezwa muri iki gihugu bitarenze muri Kanama 2023.
Umwe mu bantu baganiriye yagize ati “Gahunda ni ukohereza ibifaru bike bya Abrams mu Budage muri Kanama, aho bigomba gutunganywa bwa nyuma. Ubwo icyo gikorwa kizaba kirangiye, icyiciro cya mbere cya za Abrams kizoherezwa muri Ukraine mu kwezigukurikiraho.”
Muri Ukraine, bivugwa ko Amerika izoherezayo ibifaro byo mu bwoko bwa M1A1, aho kuba ibigezweho bya A2, aho byo byafata nibura umwaka kugira ngo bigere muri Ukraine.
Yakomeje ati “Icyiciro cya mbere kizaba kirimo nk’ibifaru bitandatu kugeza ku munani.”
Hari amakuru ariko ko ibyo bifaru bibanza gukurwamo ikoranabuhanga ry’umwihariko rwya Amerika, mbere yo kubyohereza muri Ukraine.
Igisirikare cya Ukraine kivuga ko gukoresha ibyo bifaru bishobora gutangira nyuma y’imyitozo y’ibyuweru icumi, aho imyitozo nibura izarangira muri Kanama.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Col. Martin O’Donnell, yagize ati “Turimo gukora ibishoboka kugira ngo tubigeze muri Ukrain mu gihe ya vuba bishoboka.”
Icyakora ubuyobozi bwa Leta z’unze ubumwe z’Amerika bwirinze gutangaza ingengabihe yose y’uko bizoherezwa.