Abasirikare bo muri EACRF bagaragaye bafatanye mu kiganza n’abamwe mu nyeshyamba za M23 mu gace ka Sake, ahasanzwe habarizwa izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Izi nyeshyamba zirimo n’umuvugizi wazo Major Will Ngoma, zagaragaye zitemberena n’ingabo za EAC mu gace ka Sake muri Teritwari ya Nyiragongo.
Ibi byatumye Abanye congo bacika ururondogoro,ndetse bamwe mu bagize ubutegetsi batangira kuvuga ko EACRF iri kwinjiza inyeshyamba za M23, mu duce bivugwa ko tugenzurwa n’izi ngabo.
Uhagarariye Soseyete sivile, mu bice bya Teritware ya Nyiragongo, mu butumwa yatanze yavuze ko yamaganye imikoranire yagaragaye idasanzwe hagati y’ingabo z’Afurika y’iburasirazuba (EAC) nabo mu mutwe wa M23.
Uyu muyobozi wa Sosiyete Sivile yerekanye ko izo ngabo z’akarere ziri mu nzira zo gutuma ubutaka bwabo bukomeza kuvogerwa nabo yise inyeshyamba.
Nk’uko yakomeje atangaza, yavuze ko iz’ingabo za EAC zikomeza kuzana abo mu mutwe wa M23, bakaberekeza mu bice bakuramo amabuye y’agaciro, aho yatanze urugero rwaho bakura umucanga mu gace ka Nyundo.
Abagize sosiyete sivile hamwe n’abategetsi ba Congo bakomeje kwikoma ingabo za EAC bazishinja ko zitaje zirasa inyeshyamba za M23 nk’uko babyifuzaga bituma batangira kuvuga ko bazanywe no kwicukurira amabuye y’agaciro mu gihugu cyabo.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo imaze kubona ko uyu utwe w’ingabo z’uburasirazuba utazanywe no kurwana ahubwo bazanywe no kunga impande zombie, batangiye kuvuga ko hagomba kuzanwa ingabo za SADC kugirango zisimbure ingabo za EAC kuko zo zazizeraho guhita zira M23.
Abaturage bo mu duce duherereyemo izi nyeshyamba bo bazivuga imyato, bavuga ko ubu basigaye baryama bagasinzira, bitandukanye nuko byari bimeze mu gihe FARDC yagenzuraga aho hantu.
Uwineza Adeline