Abanyamurenge bo mu gace Bibogobogo bari bamaze igihe kigera ku myaka 2 barimukiye mu duce tw’abaturanyi twa Bidjanda na Gisombe, ariko kugeza ubu aka gace nako katangiye kubakwa.
Aka gace ka Bibogobogo kari gasanzwe kagizwe ni Mihana mirongo irindwi n’itatu irenga, nyamara kubera umutekano mucye aka gace kari gasigariye aho , gasa n’agatuwe n’amatongo.
Kuri ubu nkuko tubikesha bamwe mubaturiye aka gace nuko abaturage batangiye gutaha mu Mihana bahozemo. Mu makuru yizewe neza dufite ni uko, ni uko imihana yo muri Secteur ya Tanganika ariyo Kabara na Lulimba, yongeye kugarukamo abaturage bo mubwoko bw’Abanyamulenge.
Abanyamulenge bari barahunze aka gace mugihe imitwe y’itwaje intwaro irimo Red Tabara ikomoka mugihugu cy’u Burundi na Mai Mai, bagiye babagabaho ibitero bigamije ku batsemba, ibi bitero byagiye byica Abanyamulenge benshi ndetse bikanyaga n’inka zabo.
Bibogobogo nagace kari muri Moyen Plateau, muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Bibogobogo ni agace gatuwe n’amoko atatu gusa, aribo Abanyamulenge, Abanyindu ndetse na Babembe.
Aka gace kakunze kwibasirwa n’ibitero by’izi nyeshyamba, ndetse biza kurangira bose bagahunze, abandi barahagwa, abandi bigira mu buhungiro.