Minisitiri w’intebe wungirije wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC) akaba anashinzwe gukurikirana imikorere y’ingabo n’ ibibazo byazo yagarutse mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru ,Goma, murigahunda yo gusuzuma uburyo bw’imikoranire y’abasirikare be.
Izi ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zimaze igihe ziri gukorana n’inyeshyamba zikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu, zibumbiye mu kiswe Wazalendo, ndetse hakaniyongeraho abacanshuro batandukanye babarizwa muri iki gihugu.
Uyu muyobozi kandi ngo muri uru ruzinduko rwe agomba kuganira na mugenzi we ukomoka muri Kenya Aden Barre Duale, kugira ngo bongere kuvuga ku mubano w’ibihugu byombi ndetse babonereho no kuganira k’umutekano wo mu karere by’umwihariko uwo mu burasirazuba bwa Congo.
Uru ruzinduko kandi ruzareberwamo intambwe imaze guterwa mu mutekano hifashishijwe ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EACRF.
Uruzinduko rwa Jean-Pierre Bemba muri Kivu y’amajyaruguru ni ingenzi cyane dore ko ari akarere kibasiwe n’umutekano mucye muri iki gihe.
Mu ruzinduko rwe i Goma, biteganijwe ko Jean-Pierre Bemba azahura n’abayobozi b’ingabo zo muri aka karere, kandi akavugana n’ingabo zoherejwe gukorera muri kariya karere.
Uyu ni umwanya w’ingenzi kandi ukomeye wo gusuzuma ibikenewe, haba mu bikoresha cyangwa se mu bikorwa, kuganira ku ngamba z’umutekano mucye no kumenya uko ubufatanye bwa hafi na Kenya bushobora kugirira akamaro igihugu cyabo.