Imitwe y’inyeshyamba yiyise Wazalendo ikomeje kugenda ibera ikibazo abaturage cyane cyane ko iyi mitwe idafitanye ubwumvikane ubwayo kuko, imirwano ihanganishije umutwe wa Nyatura ya Jeneral Kigingi ihanganye na APCLS ya Karayire Janvier mu gace ka Gikoma muri Teritwari ya Masisi.
Aho iyi mitwe iri guhanganira, abaturage bakomeje guhunga berekeza mu gace ka Gatoyi, abandi bagakomeza gukwiragira impande n’impande kubera iyi ntambara.
Isoko y’amakuru ya Rwanda tribune iri mu gace ka Gatoyi yatangaje ko abarenga ibihumbi 10 000 bamaze kva mu byabo berekeza muri aka gace kandi ko n’abandi bakiri kuza kuko imirwano itarahosha.
Iyi mirwano ngo yakuruwe n’uko izi nyeshyamba buri ruhande rwifuza kuba arirwo ruyobora isantere ya Gikloma kugira ngo imisoro yo muri ako gace rube arirwo ruyakira kuko muri ako gace nta Musirikare wa Leta uhabarizwa.
Nyamara n’ubwo bimeze gutyo iyi mitwe y’inyeshyamba yari imaze igihe ikorera hamwe kuko yose ifatanya na FARDC ku rwanya inyeshyamba za M23, nyamara intambara ikaba idacika hagati yabo.
Abakurikiranira hafi iby’iby’umutekano wa kiriya gihugu bagatangaza ko uku gukorana n’imitwe y’inyeshyamba kwa DRC bias no gutema ishami ry’igiti wicariye kuko abo Leta iri gukoresha , abantu n’ubundi bari gusenya igihugu.
Aba sibo ba mbere kuko izi nkambi ziri kuvuka ziri kuza ziyongera kuzari zisanzwe zicumbikiyeabavanywe mu byabo n’intambara imaze igihe ishyamiranije imitwe itandukanye ndetse n’intambara ya Leta na M23