Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba, yageze I Kisangani mu murwa mu kuru w’intara ya Tshopo, kuri uyu wa 05 Knama, mu rwego rwo guha amabwiriza abasirikare bo muri Zone ya gatatu ikorera muri ako gace.
Biteganijwe ko mu gihe azaba ari i Kisangani, agomba kuzatanga ikiganiro hamwe n’umuyobozi w’akarere ka gatatu k’ingabo ndetse akaba anashinzwe n’ikigo cy’amahugurwa, Liyetona Jenerali Lucien Bahuma.
Jean-Pierre Bemba muri izi ngendo ari gukorana na mugenzi we wo muri Kenya, Aden Barre Duale,bakomokanye mu nama mu mujyio wa Goma, aho bivugwa ko banagiranye ibiganiro bigamije kuzamura umubano mu bya Gisirikare.
Mu kiganiro na mugenzi we wo muri Kenya, Jean Pierre Bemba yavuze ko guverinoma ya DRC ishyigikiye ubufatanye “butaryarya” ifitanye na Kenya mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro n’iterabwoba ihungabanya uburasirazuba bwa congo.
Aba baminisitiri bombi bemeje kandi bashyiraho komisiyo ihuriweho na DRC hamwe na Kenya yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yashyizweho umukono muri Mata 2021.
Nti twirengagize ko ingabo za Kenya ziri mu ngabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ( EAC) zoherejwe mu mpera z’umwaka ushize mu burasirazuba bwa DRC mu kurwanya iterabwoba no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.