Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye gusakirana n’ inyeshyamba za FDLR na Nyatura zishyigikiwe na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gace ka Marangara na Runzenze, muri Gurupoma ya Tongo,Teritware ya Rutshuru.
Ni imirwano yatangiye ku masaha ya saa sita z’amanywa kugeza ubu ubwo twandikaga iyi nkuru urufaya rw’amasasu y’imbunda ziremereye n’izoroheje rurimo kumvikana cyane muri utwo duce, nk’uko tubikeha imboni yacu iri muri Tongo.
Iyo mirwano iri kubera mu gace ka Marangara, ni mu bikometero 3 ujya ku birindiro by’ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazauba bwa Congo.
Indi mirwano kubera mu gace ka Runzenze nk’uko twabivuze haruguru. Andi makuru twahawe n’abantu baho hafi bavuze ko imirambo irenga icumi yabo mu mutwe wa Wazalendo irimo kugaragara munsi y’umuhanda wa Marangara kandi ko inkomere za Wazalendo zikomeje koherezwa mu bice bya Sake.
Ibice byinshi byo muri ako gace byatwitswe n’abo mu mutwe wa wazalendo nk’uko abo baturage bakomeza babivuga.
Intambara ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Congo, ariko Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo, kuruyu wa Gatanu yabwiye Abanye-Kongo ko igihe kigeze kugira ngo ingabo za DRC zimareho umutwe w’inyeshamba wa M23.
Minisitiri w’ingabo yatangaje ibi nyuma y’amasezerano iki gihugu cyagiranye n’igihugu cya Kenya y’ubufatanye mu byagisirikare.
Uwineza Adeline