Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje kugira imyiteguro ihambaye y’intambara , haba mu ntwaro zikomeye, abasirikare benshi ndetse no mu kongererera ubumenyi ingabo z’cyo gihugu. Aho kuri uyu wa 6 Kanama 2023, hasojwe imyitozo idasanzwe y’abakomando bo kurinda Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba za M23.
Iyo myitozo yabereye mu Kigo cya Gisirikare kitwa Camp Bahumba kiri i Kisangani. Ni imyitozo yatorezwagamo itsinda ry’abakomando ba DRC bafite inshingano zo kurinda Intara ya Ituri, iya Kivu ya Ruguru, Kivu y’Epfo n’izindi.
Visi Minisitiri w’intebe akaba na Minisitiri w’ingabo Jean- Pierre Bemba yaraye asuye bariya basirikare abashimira umurava bagaragaje mu masomo yabo kandi abizeza ko Leta igiye kuboherereza intwaro n’ibindi bintu nkenerwa ngo barinde ibice bazoherezwamo.
Ibindi bice bazakoreramo ni ahitwa le Haut-Uele, ahitwa le Bas-Uele, Tshopo na Maniema.
Bemba na mugenzi we uyobora ingabo za Kenya witwa Gen Aden Duale beretswe imyitozo ya gikomando abo basirikare bahawe, basanga inogeye ijisho kandi ‘ihambaye.’
Babwiwe zimwe mu nzitizi bahuye nazo, basezeranywa ko zigomba gukemuka vuba kugira ngo bakore akazi kabo neza.
Umuyobozi w’ingabo zikorera muri Zone ya gatatu ari nawe uyobora bariya basirikare witwa Lieutenant-général Marcel Mbangu yabwiye abashyitsi bakaba n’abayobozi be ko bariya bakomando bakomeye kandi biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize byose.
Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje gushakisha uburyo bwose cyakura k’ubutaka bwacyo inyeshyamba za M23 hakoreshejwe imbaraga zidasanzwe, n’ubwo bikomeje kyibiza icyuya.
Uwineza Adeline
Hhhhhh iki nta gisirikare kirimo nibatoze abanyerondo bareke ibi bigabo bifite inda nini, kubirasa ntiwabihusha bifite inda nini niyo warasa