MONUSCO yongeye kwemeza ko igomba kuva kubutaka bwa DRC kuko abaturage na Letay’iki gihugu babyifuza, kandi bakaba barabiyisabye inshuro nyinshi.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi wizi ngabo ziri mu bice biherereye muri Teritware ya Beni na Lubero ho muri Kivu y’Amajyaruguru, Ubwo uyu muyobozi yabitangazaga yavuze ko izi ngabo zisigaranye ibiro bitanu gusa akaba aribyo Monusco isigaranye bikora byonyine aribyo: “Bukavu, Uvira, Goma, Beni na Bunia.”
yagaragaje ibi ashaka gutangaza ko uku kugabanya ibiro ari intangiriro yo guhagarika imirimo yayomuri iki gihugu.
Gusa kuba Monusco yenda kuva mu gihugu cya Republika ya Democrasi ya Congo, uyu muyobozi yabwiye itangaza makuru ko biva kubushake bw’ubuyobozi bwa Congo ndetse n’ibyifuzo bituruka ku baturage ba Congo.
Hshize Imyaka ibiri abaturage bo mu burasirazuba bwa DRC, ahanini mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, basabye bidasubirwaho ko izi Ngabo za Monusco zigomba kubavira mu gihugu kuko ngo ntacyo zibamariye.
Muri iki gihugu hagiye haba imyigaragambyo itandukanye yamagana izi ngabo ngo zibavire mu gihugu. nk’uko umuyobozi wa Monusco yabitangaje ku wa 8 Kanama 2023.mu kiganiro n’itangazamakuru.
Uwineza Adeline
Nizitahe kuko n’ubundi ntacyo bamaze.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nyamara nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yasabye abakristu nyakuli gusenga buri munsi basaba Imana ngo itebutse ubwo bwami bwayo.Buli hafi.