Abacuruzi bakoreshaga amafaranga y’umutwe wa CNRD/FLN, bari guhungira mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi i Bujumbura, batinya ko nabo bakwicwa.
Nyuma y’urupfu rwa Maisha Isidore wari umukuru w’umutumba Gitukura, akaba n’umukuru w’imbonerakure muri ako gace kabarizwa muri Komini Mabayi,Intara ya cibitoki,mu gihugu cy’uBurundi yishwe n’inyeshyamba za FLN, ku mategeko yatanzwe na Gen.Hakizimana Jeva Antoine. Abacuruzi benshi bakoranaga n’uyu mutwe batangiye guhunga.
Isoko yacu y’amakuru iri k’umutumba Gitukura, muri Komini Mabayi ivuga ko abacuruzi benshi bakoranaga n’umutwe wa CNRD/FLN bafite ubwoba bwinshi kubera urupfu rwa nyakwigendera Isidore Maisha uherutse kwicwa. Intandaro yo guhunga ni uko benshi muri abo bacuruzi bagiye bahabwa amafaranga n’uyu mutwe, kuwuhahira ibyo kurya bitunga abarwanyi b’uyu mutwe abo bacuruzi bagahemuka, ntibazihahire.
Amakuru yaje kumenyekana ni uko, uyu Maisha Isidore yari amaze imyaka itanu akorana n’izi nyeshyamba, ariko nyuma zikaza kumuha amafaranga arenga miliyoni mirongo itanu z’amarundi ngo ajye guhaha bikarangira ayakubise umufuka. Ninabwo zateguye igitero cyaje kiyobowe na Lt.Papias kikamuhitana, aho uyu nyakwigendera yarashwe amasasu menshi mu mutwe.
Ubwo yamaraga kwicwa abacuruzi benshi bo mu mitumba ya gitukura na Gafumbegeti bakoranaga n’izi nyeshyamba batangiye guhungira mu mujyi wa Bujumbura na uvila batinya kwihorera kw’aba barwanyi.
Agace ka Komini Mabayi kabaye indiri y’abarwanyi ba CNRD/FLN kuva mu mwaka wa 2018 k’ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza wategekaga uBurundi ,nyuma y’aho Gen.Maj Ndayishimiye afatiye ubutegetsi, hagenda hagaragara ubushake bwo kurangiza iki kibazo cy’inyeshyamba zigizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Mwizerwa Ally
kwicwa n’abarwanyi ba FLN bagiye bariganya amafranga