Muri Kivu y’amajyepfo mu gace k’Imulenge ubwoba ni bwose nyuma yo guterwa n’inyeshyamba za Biloze bishambuke, zikabambura inka zabo, imitungo yo mu nzu ndetse zikaba zidatinya no kugirira nabi uwo bahingutseho.
Aba baturage bakaba bavuga ko izi nyeshyamba zibabangamiye ndetse bagasaba Leta ya Congo, ngo ibafashe ibashakire umutekano urambye ngo kuko bamaze kunanirwa. Gusa ngo babona leta itabyitayeho, cyane ko abo bakomeza kubahohotera baba bashigikiwe nayo.
Ibi bigakomeza byemezwe n’abaturage aho bavuga no k’umunsi w’ejo mu gace ka Mikenke, muri Secteur i Tombwe Teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hanyazwe Inka z’abo mu bwoko bw’abanyamulenge zinyagwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Mai Mai Biloze Bishambuke.
Inka z’abanyamulenge zanyazwe ni cumi n’itanu, gusa ngo hari n’zindi zigera 120 zari zabuze bibwira ko nazo zanyazwe ariko zo zaje kuboneka nkuko twabibwiwe n’abaturage ba Mikenke.
Nyuma yo kunyagwa kw’izo nka 15 ingabo zo mu mutwe wa Taxes Force zo muri Batayo igizwe n’Abasirikare ba Barundi bari muri ako gace batanze ubufasha, aho bivugwa ko bakurikiye izo nka mu rwego rwo kujya kuzigarura bakoresheje imbaraga za Gisirikare.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, izo nka ntiziraboneka , kabone n’ubwo izo ngabo z’U Burundi zatanze ubutabazi bwo kujya kuzishakisha.
Uwineza Adeline