Umutwe w’inyeshyamba wa Mobondo wavutse muri 2022 mu ntara ya Kwango ituranye na Mai Ndombe, mu gace ka Iponji, wagabye igitero gikomeye mu baturage gihitana abantu 14 abandi barakomereka bikomeye.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wagabye iki gitero muri aka gace gahana imbibe n’igihugu cya Angola, bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro ,amacumu ndetse n’imbunda.
Adélard Nkisi, umuvugizi wa guverinoma y’intara ya Kwango, ahabereye iki gitero,yemeje ko hamaze gupfa abantu 14 ariko atangaza ko bashobora kuza kwiyongera kuko hakiri inkomere.
Iki gitero cy’izi nyeshyamba ngo cyaturutse ku kuba izi nyeshyamba hari abasirikare bazo baherutse gufatwa bityo rero ngo bakaba babikoze kugira ngo bababohore.
Ibi bimeze gutya mu gihe Kuri uyu wa kane ushize, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yatangaje muri raporo ko ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye (Monusco) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bwinjiye mu cyiciro cyabwo cya nyuma n’ubwo ibintu byifashe nabi cyane.
Muri iyi nyandiko y’impapuro 15 yandikiwe akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, umunyamabanga mukuru Antonio Guterresyagaragaje ko kuba barasabwe kuva muri iki gihugu bagomba kuhava byanze bikunze.
Iocyakora iyi raporo ikomeza ivuga ko mu burasirazuba bw’iki gihugu, mu ntara zibasiwe cyane n’umutekano mucye harimo Kivu y’amajyaruguru ku kigero cya28% na 39% by’abatuye Ituri bimuwe mu byabo n’intambara.
Uyu mutwe w’inyeshyamba ugabye iki gitero mu gihe no muburasirazuba cyane cyane muri Kivu y’amajyaruguru naho isasu riri kuvuza ubuhuha.