Ku wa 19 kanama 2023, intumwa z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba , zatangaje ko hari ingabo za ECOWAS ,zitegura koherezwa muri Niger kurwanya ubutegetsi bwa gisirikare bwahiritse Perezida Bazoum.
Nyuma yo gutangaza aya magambo ,Gener Abdouraham Tchiani umuyobozi w’agatsiko k’Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Nijer , yahise yihanangiriza izo ngabo azibwira ko zigomba kugenza make no kubyitondera .
Mu butumwa yanyujije kuri Televisoyo y’Igihugu cya Nijer, Gen Abdourahmane Tchiani ,yavuze ko ubutegetsi bwe buri mu nzibacyuho ndetse ko itazarenza imyaka 3 , yongeraho ko abifuza kuza gutabara Perezida Bazoum wahiritswe ku butegetsi aho baba baturutse hose, bitazaborohera na gato .
Gen Tchiani , yavuze ko intego ye atari ugufatira ubutegetsi , yongeraho ko Ingabo za ECOWAS zikwiye kumenya neza ko zitaje mu butemebere bwo kugera aho zishakiye ndetse ko bitazigera bizihira nagato.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com