Umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 abajijwe icyo bateganya gukora mu gihe SADC yaba igeze muri DRC igamije kubarwanya nawe yasubije ko bahora biteguye kandi ko bakenyeye ngo bahangane n’uwariwe wese waza ashaka kubashora mu ntambara.
Uyu mutwe w’inyeshyamba watangaje ibi mu gihe uyu muryango wamaze gutangaza itariki yo kohereza ingabo zawo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi bakemeza ko bazaba baje kurandura imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo. Ibi byahise byumvikana ko izi ngabo zizaza zitandukanye n’izari zihasanzwe.
Iki gihugu kimazemo iminsi ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, zaje zije kuba hagati y’izi nyeshyamba na Leta ya Congo kugira ngo habeho ibiganiro bishakira umuti ikibazo cy’umutekano w’uburasirazuba.
Izi ngabo zikigera mu burasirazuba bwa Congo, inyeshyamba za M23 zahise zitangira kuva mu bice zari zimaze kugeramo nk’uko byari byanditswe mu masezerano, hanyuma babisigira izi ngabo za EAC.
N’ubwo byagenze gutya ariko iki gihugu nti kishimiye imikorere y’izi ngabo zitigeze zirasa ku nyeshyamba za M23 ahubwo zigahagarara hagati gusa.
Ibyo byatumye ubutegetsi bwa DRC bwitabaza SADC kugira ngo ize kubafasha kurasa uyu mutwe w’inyeshyamba wari umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta.
N’ubwo amakuru amwe agaragaza ko izi ngabo zimwe zamaze kugera muri iki gihugu, uyu muryango watangaje ko ingabo zawo zizatangira kugera muri iki gihugu kuwa 30 Nzeri 2023, zikazaba zifite Manda y’amezi abiri.
Izi ngabo zije muri iki gihugu mu gihe muri 2013 zitabajwe ubwo ingabo za Leta zahanganaga n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, bityo rero ngo kuza kwa SADC bigaragaza ko iki gihugu kidashaka imishyikirano n’uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23, mu gihe imyanzuro ya Luanda yavugaga ko M23 isubira inyuma hanyuma na Guverinoma nayo igatera agatambwe kugira ngo iganire n’izi nyeshyamba.
Icyakora mu itangazo ry’uyu muryango bagaragaza ko bazaba bazanywe no guhashya imitwe yose ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo harimo ikomoka mu bihugu by’amahanga.
Imitwe y’amahanga ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo ni iyihe?
FDLR umutwe urwanya Leta y’u Rwanda
Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo habarizwa imitwe myinshi y’inyeshyamba yiganjemo imitwe irenze 5 ikomoka mu bihugu by’amahanga.
Muri iyo mitwe y’inyeshyamba ikomoka mu mahanga harimo; FDLR umutwe w’inyeshyamba ukomoka mu Rwanda; RUD Urunana nawo ukomoka mu Rwanda, FLN ikomoka mu Rwanda;FNL ya Nzabamema ikomoka mu gihugu cy’u Burundi hakabamo RED Tabara nayo ikomoka mu burundi ; ndetse hakaza na ADF umutwe w’inyeshyamba wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Uyu ukaba ukomoka muri Uganda.
ADF umutwe w’inyeshyamba ukomoka muri Uganda
N’ubwo bimeze gutyo ariko imwe muri iyi mitwe yifashishwa n’igisirikare cya DRC ndetse bikaba binavugwa ko izi nyeshyamba zaba zarashyiriwe ho umushahara nk’abandi basirikare bose ba Leta.
Benshi mu bakurikiranira hafi iby’umutekano wo mu karere k’iburasirazuba bwa DRC bavuga ko ikizaba kizanye izi ngabo atari izo nyeshyamba zo mu bihugu byu’amahanga, ahubwo bazaba bazanywe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ibi ngo babishingira ku kuba ubwo izi ngabo zazaga muri kiki gihugu muri 2013 bari bazanywe no guhiga M23 nyamara bakaba ntacyo bakoze kuri iyi mitwe mu gihe yari isanzwe ihari n’ubundi.
Ibyo rero bakabishingiraho bemeza ko izi ngabo za SADC zizaba zije guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.