Kuwa 17 Kanama 2023, Umuryango wa SADC ,watangaje ku mugaragaro igihe ingabo zawo zizagerera mu burasirazuba bwa Congo, wemeza ko bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2023 zizaba zamaze kuhasesekara.
Ibi, byatangarijwe mu muhango wo guhererekanya ububasha ku buyobozi bukuru bw’uyu Muryango, wabereye I Luanda muri Angola , aho Perezida Tshisekedi wari umaze umwaka awuyobora, yasigiye inkoni y’ubuyobozi Perezida Joao Lourenco wa Angola.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC , bemeza ko izi ngabo zitazoroherwa kuko hari ibibazo uruhuri bizitegereje:
Imitwe yitwaje intwaro y’Abanyamahanga n’iyabenegegihugu
Mu itangazo Umuryango wa SADC washize ahagaraga, rivuga ko ubutumwa bw’izi ngabo, ari ukurandura imitwe yose y’Abanyamahanga n’iyabenegihugu ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo no kugarura amahoro n’umutekano muri akaga gace.
Imwe muri iyi mitwe y’abanyamahanga harimo FDLR/FOCA,CNRD/FLN,RUD/URUNANA, RED TABARA,ADF n’iyindi , mu gihe hari niy’Abenegihugu nka Nyatura na Mai Mai imaze igihe kirerekire ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu, hakiyongeraho n’umutwe wa M23 uheruka kubura intwaro guhera mu mpera z’umwaka wa 2021 avuga ko uharanira uburengenzira bw’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda.
Kugeza ubu ariko , mu burasirazuba bwa DRC hari Ingabo za Monusco zihamaze imyaka irenga 20 niz’’Umuryango wa EAC zigiye kuhamara hafi umwaka wose , ariko kugeza magingo aya ikibazo cy’Umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC gikomeje kuba ingorabahizi .
Ingabo za SADC ziteguye guhangana na Wazalendo cyangwa ni M23 gusa?
Bimwe mubyo guverinoma ya DRC inenga ingabo z’Umuryango wa EAC , ni ukuba zaranze kurwanya umutwe wa M23 nk’uko Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bubyifuza, ari nabyo byatumye bushyira umuhate mu kureshya ingabo za SADC ,ziteguye kugera mu burasirazuba bwa DRC ku matariki twavuze haruguru.
Ingabo za SADC zigiye koherezwa mu burasirazuba bwa DRC , mu gihe manda y’ingabo z’Umuryango wa EAC izarangira tariki ya 1 Nzeri 2023 ndetse Guverinoma ya DRC ikaba yaramaze guca amarenga y’uko itazemera kuzongerera manda ,ahubwo zigomba guhita zihambira imizigo yazo zigasubira mu bihugu zaturutsemo.
Abakurukiranira hafi ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, bavuga ko Perezida Tshisekedi yifuza ko ingabo za EAC zahita zisimbuzwa iza SADC mu gihe manda yazo izaba irangiye.
Bakomeza bavuga ko kuba Perezida Tshisekedi yizeye cyane ingabo za SADC bishingiye ahanini ku kizere azifitiye, ngo kuko zo zishobora kubogamira k’uruhande rwe zikarwanya M23, bitandukanye n’iza EAC nzanze kubikora ari nacyo bapfuye.
K’urundi ruhande ariko, hari indi mitwe yitwaje intwaro nka FDLR n’iyindi izwi nka Nyatura, Mai Mai ….yamaze gushyirwa mu kise “Wazalendo” ndetse ikaba imaze igihe iri kurwana k’uruhande rwa FARDC mu ntambara bahanganyemo na M23.
Haribazwa uburyo izi ngabo za SADC zizahashya iyi mitwe nk’uko itangazo ry’Umuryango wa SADC ribivuga, mu gihe zamaze guhinduka abarwanyi bemewe na Kinshasa ndetse ikaba ariyo iziha intwaro n’amasasu kugirango zikomeze gufasha igisirikare cya Leta kurwanya M23.
Ni mu gihe iyi mitwe yibumbiye mu kiswe Wazalendo ifite uruhare rukomeye. mu guhungabanya umutekano w’Abaturage mu burasirazuba bwa DRC no kwibasira Abanye congo bo mubwoko bw’Abatutsi.
K’urundi ruhande ,umutwe wa M23, uheruka gutangaza ko mu gihe Ingabo za SADC zaza zirwana ,zisanga baraziteguye ndetse ko biteguye guhangana nazo.
M23 ,ivugako imitwe nka FDLR, Nyatura na Mai Mai ariyo ikwiye kurwanywa , ngo kuko nta mapamvu zifataki irwanira usibye guhohotera no gusahura imitungo y’ abaturage .
Guverinoma ya DRC nayo,yiteze ko Ingabo za SADC zizarwanya M23, mu gihe zaba zitabikoze, zikaba zashyirwa mu gatebo kamwe niz’Umuryango wa EAC ndetse nazo zikaba zatangira kwamaganwa n’ubutegetsi bwa DRC.
Ibi bibazo byose hamwe n’ibindi tutarondoye ,ni bimwe mu bibazo by’ingutu kandi byuzuye amayobera, bitegereje ingabo z’Umuryango wa SADC mu gihe zizaba zigeze mu burasirazuba bwa DRC ku mugararagaro, guhera tariki ya 30 Nzeri 2023 nk’uko byemezwa n’abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com