Mu gitero cyagabwe ku nyeshyamba za M23, kigabwe na FDLR ifatanyije na Nyatura, bikaza kurangira gisubijwe inyuma. Abari muri icyo gitero bahise bigabiza ingo z’abaturage barazisahura ndetse hatwikwa n’amazu agera kuri atanu.
Ni igitero cyari kiboyobowe na FDLR nk’uko yabisabwe na FARDC ko yajya iyobora ibitero byose bigabwe n’izo nyeshyamba ku mutwe wa M23.
Ni igitero kitakomerekeyemo umuntu n’umwe cyangwa ngo hagire uhasiga ubuzima.
Iki gitero cyahindukiriye mu ngo z’abaturage mu gace ka Kilorerwe, aho bifuzaga kwihimura kuri aba baturage bavugako abamaze kubirukana ari abana babo na bene wabo ngo bazababwire isomo babasigiye.
Si ubwambere izi nyeshyamba zigabiza ingo z’abaturage ngo zibasahure ibyabo kuko byakunze kuvugwa ko inka z’abo baturage akenshi ziribwa n’izi nyeshyamba ziba zishyigiwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC)
Ibi byose byaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Kanama 2023, muri gahunda yo gukomeza ubushotoranyi ku nyeshyamba za M23.
Uwineza Adeline