Ajida Maceveri wa FDLR yari yivuganywe na M23 Imana Ikinga akaboko
Habuze gato kugirango Ajida Maceveri umwe mu barawanyi bakomeye b’Umutwe wa FDLR/FOCA urwanya Ubutegetsi bw’ u Rwanda , yivuganwe n’Abarwanyi ba M23 mu mirwano imaze iminsi ibahanganishije muri teritwari ya Ruthsuru na Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com iherereye muri teritwari ya Ruthsuru, avuga ko ku munsi wejo tariki ya 21 Kanama 2023, umutwe wa FDLR/FOAC ufatanyije n’imitwe ya Nyatura na Mai Mai, bagabye igitero ku birindiro bya M23 biherere mu gace kari hagati ya Teritwari ya Ruthsuru na Masisi ahitwa kwa Munyaruguru Foca.
Muri ibi bitero ,Companyi ya FDLR/FOCA ibarizwa mu mutwe udasanzwe uzwi nka “CRAP” iyoborwa na Col Ruhinda yahagurukanye n’imitwe yibumbiye mu kiswe wazalendo, maze bagaba igitero ku mutwe wa M23 muri ako gace.
Iyi companyi ya FDLR/FOCA, yari iyobowe na Ajida Maceveri waje kuraswa mu itako n’abarwanyi ba M23, ahita yihutishwa mu bitaro biherereye ahazwi nka Bambiro.
Ajida Maceveri , azwiho kuba ari umwe mu barwanyi ba FDLR/FOCA bamaze igihe bayobora ibitero bimaze iminsi byibasira Umutwe wa M23 muri teritwari ya Rutshuru na Masisi , gusa kuri iyi nshuro akaba yarokotse urupfu nyuma yo kuraswa n’Abarwanyi ba M23 mu itako.
amakuru yo kwizerwa agera kuri Rwandatribune. com, avuga ko Coy y’Abasirikare bayoborwaga na Ajida Maceveri, ubu yasigaranye Ajida Fidel uheruka kurangiza amasomo ya Gisirikare mu ishuri rya FDLR/FOCA ryigisha ibijyanye no kuyobora urugamba rizwi nka ESM.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com