Kuri uyu wa 23 Knama I Nairobi muri Kenya hateraniye inama idasanzwe yiga ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Congo, inama yanitabiriwe n’umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Aba bayobozi bahuriye muri Kenya kubera umutekano mucye ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu bandi bayitabiriye harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Wilson Mbasu Mbadi, uw’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, uw’Ingabo za Kenya, Gen Francis Omondi Ogolla n’abandi.
Iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iteranye mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje gufata indi ntera kandi uyu muryango ufiteyo ingabo.
Kuva izi ngabo zagera muri RDC, Leta ya Congo ihora mu ndirimbo y’uko zifite inshingano zo kurwana ishingiye ku masezerano yashyizweho umukono ku wa 8 Nzeri 2022.
Muri ayo masezerano bigaragara ko izi ngabo zifite intego enye zirimo iyo gutegurira hamwe n’ingabo za leta (FARDC) ibikorwa bigamije gutsinsura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC.
Ikindi kibazo gikomeye cyari icy’uko inshuro nyinshi ba minisitiri b’ingabo mu bihugu bya EAC bagombaga guhurira mu nama yo kwemeranywa ku nshingano z’uyu mutwe ariko ntibe.
Ubwa mbere yari iteguwe muri Mata iza kwimurwa. Yongeye gushyirwa ku itariki ya 3 Gicurasi i Bujumbura ariko nabwo irasubikwa.
Umuyobozi w’izi ngabo, Maj-Gen Alphaxard Kiugu, aherutse gutangaza ko ikibazo cy’umutekano muri RDC kigikomeye, bityo batangiye gukora ibikorwa byinshi byo kuzenguruka mu mihanda barinda umutekano w’abasivili.
Uku gukaza umutekano ngo bigamije kurinda abasivili bakoresha iyi mihanda bagaruka mu byabo mu gihe ingabo za Leta FARDC na M23 zabaye zitanze agahenge mu ntambara zihanganyemo.
N’ubwo mu bice izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba hasa n’aho umutekano wagarutse ariko mu bice bitandukanye bigize uburasirazuba haracyagaragara imirwano ikomoka ku nyeshyamba zishyigikiwe na Leta zibarizwa muri utu duce.