Mu gitero ingabo za Uganda hamwe n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri mu gikorwa cyo guhiga no guhashya inyeshyamba za ADF zikorera mu burasirazuba bwa DRC, kikaba cyagabwe mu birindiro byazo, hemejwe ko cyaguyemo umwe mu bayobozi b’uyu mutwe bivugwa ko yapfanye n’indi ndwanyi 1 bari kumwe nawe.
Iki kihebe bivugwa ko gifite ubwenegihugu bwa Tanzania kizwi ku mazina ya Fazul akaba yari amaze igihe ari mu bayobozi b’uyu mutwe ugendera ku mahame ya Kisiramu.
The Monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko k’ubufatanye bwa UPDF na FARDC umwe mu bahagarariye umutwe w’ibyihebe bya ADF yishwe ndetse n’undi mu rwanyi umwe bari kumwe yahise ahasiga ubuzima, ngo akaba yiciwe muri Kivu y’amajyaruguru.
Ibi bije nyuma y’uko kuwa 23 Kanamauyu mwaka hari hishwe abandi barwanyi 2 bo muri uyu mutwe w’inyeshyamba wa ADF mu gace ka Kanana na Makisabo aha naho ni muri Kivu y’amajyaruguru.
Kuva mu mwaka wa 2021, abasirikare ba Uganda bari muri iki gihugu mu rwego rwo guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa ADF.
Izi nyeshyamba zikomeje kwivugana benshi muri aka gace dore ko muri Werurwe bahitanye abantu 17 mu buradsirazuba bwa DRC
Si ibyo gusa kuko izi nyeshyamba zanatwitse amazu menshi atandukanye muri aka gace, ku buryo abaturage batangiye kuvuga ko ikibazo bafite gisumba ibindi ari ADF kurusha ibindi byose byirirwa bivugwa. Bityo bagasdaba ko imbaragas bashyira mu bindi bitagize icyo bibatwaye muri ako karere.
Uyu mutwe w’inyeshyamba uba uri kwica abantu mu gihe Leta nayo ihugiye mu kurwana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 abaturage bo banavuga ko utagize icyo ubatwara.