Perezida Gen Abdouramane Tchiani uyoboye ingabo zahiritse ubutegetsi muri Niger yasabye ingabo z’igihugu cye kuba maso, iteka bagahora baryamiye amajanja ngo kuko bashobora gutungurwa n’ibitero by’abatifuriza ineza igihugu cyabo cya Niger.
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko igihugu cye kitifuza intambara ahubwo gishaka amahoro n’iterambere, ariko yongera ho ko nihagira ubagabaho igitero, uwo we bazesurana nta kabuza.
Mu rwego rwo kwirindira umutekano Jen Abdouramane Tchiani yashyize umukono ku masezerano yagiranye n’abasirikare bagenzi be bo mubihugu bya Mali na Burkina Faso, amasezerano yavugaga ko nihagira utera Niger bazahita bose batabara ntayindi nteguza.
Uyu mugabo yasabye ingabo ze kuba maso avuga ati” muramenye nihagira udutera atazaza nk’uwigendera mu nzira nyabagendwa, musabwe kuba maso rero.”
Ni kenshi CEDEAO/ECOWAS yatangaje ko inzira y’ibiganiro ninanirana ngo ubutegetsi busubizwe mu maboko ya nyirabwo bazakoresha intambara, nyamara Jen Abdouramane Tchiani n’ingabo ayoboye nabo bakabereka ko ibyo bavuga bitabafashe ho.
Ibi CEDEAO/ECOWAS ivuga ibishyikiwemo na Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubufaransa,ibihugu n’ubundi bisanzwe bivana ubutunzi muri kiriya gihugu ndetse byose bikaba bifite ibigo bya gisirikare muri Niger.
Icyakora kugeza ubu abasirikare bari kuyobora Niger ntacyo bibabwiye, kuko bavuga ko icyo bo bashaka ari ukwigenga.
Adeline Uwineza
Rwanda tribune