Imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo ikomeje gushyirwa mu majwi mu bari guteza umutekano muke w’abaturage, ndetse bikagaruka kuri Leta ya Congo yahaye abasivile imbunda mu kiswe wazalendo none bakaba birirwa bica baniba bazifashishije.
Ibi kandi byavuzwe nyuma y’aho sosiyete sivile yo muri Masisi iri gushinja umutwe wa M23 guhohotera abaturage. ibi bikaba byaratangajwe ejo kuwa 27 Kanama 2023.
Umutwe wa M23 nawo ukomeje gushinja Leta ya Congo, guha intwaro inyeshyamba zibarizwa mu burasirazuba bwa DRC, zishyize hamwe zikiyita WAZALENDO. Izo nyeshyamba zikaba zijya mu baturage zikabahohotera bikitirirwa M23.
Mu gihugu cya Congo, umutekano ukomeje kuba ikibazo, aho abaturage bakomeje kwicwa, abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu, abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bagashimutwa, gutwika amazu no gusahura inka n’ibindi.
Ibyo bikaba byihishe inyuma yiyo mitwe yose ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, ariko bikitirirwa M23.
Aha hiyongeye ho kandi ku gufata bugwate abantu barenga 350, bafashwe kuwa 23 Kanama 2023, cyane cyane abagabo n’urubyiruko, bashimuswe mu mudugudu wa Rushebeshe.
Sosiyete sivile ikomeza ivuga ko abantu bamwe barekuwe, mu gihe abandi bahatiwe gutwara ibintu by’inyeshyamba harimo amasasu, n’ibindi, noneho abandi bakinjizwa muri iyo mitwe ku ngufu.
Sosiyete sivile ya Masisi kandi irasaba Guverinoma guhagarika ubwo bugizi bwa nabi bwugarije abaturage kandi inasaba imitwe yose Ibarizwa muri Congo, ko bagomba kubahiriza ub’urenganzira bw’ikiremwa muntu.
Jessica Umutesi