Umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Kanama ahagana mu masaha ya saa mbiri z’igitondo, biravugwa ko wateye mu gace ka Duwane aha herereye amashuri.
Iki gitero cyagabwe aha hantu biravugwa ko cyabaye nyuma y’uko inyeshyamba za M23 xzari zibereye mu rugendo zerekeza mu gace ka Kazaroho hanyuma zigakubitana n’inyeshyamba za FDLR zari kumwe n’ingabo za Leta FARDC, bahita batangira gutana mu mitwe.
Icyakora isoko yacu yakomeje ivuga ko nyuma y’uru rugamba hahise humvikana urusaku rw’amasasu mu gace ka Marangara mu bikuyu bya Gasuku.
Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari uwaba yaguye muri iyi mirwano .
gusa ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EACRF mu masaha yanyuma gato ya sambiri zahise zigera mu gace ka Marangara zisaba abaturage guhunga vuba byihuse. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru abaturage bari bakiri guhunga.
Byinshi kuri iyi nkuru turakomeza kubikurikirana, turabibagezaho .
Umuhoza Yves