Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR wongeye kubyutsa umutwe, nyuma yo kubona ko uri kugenda ukendera, wahisemo kwinjiza abasirikare batari Abanyarwanda, ahubwo ababyifuza bose ubu ngo bakaba bafite abanyeshuri 40 mu ishuri rikuru rya gisirikare( ESM)
Iri shuri riherereye muri kivu y’amajyaruguru mu gace ka Nyabyondo muri Masisi, ubusanzwe ryabarizwaga i Miyanja muri Gurupoma ya Bashali Mukoto muri Teritwari ya Masisi, ngo ririmo abakomotse muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’abakomotse mu nkambi zitandukanye ziri hirya no hino.
Izi nyeshyamba ngo ziherutse gusabwa ko zakongera ingufu n’ubuyobozi bw’ingabo za Leta ya Congo zizezwa ko zigomba gufasha ingabo za Leta FARDC hanyuma nazo zikazabafasha gutaha iwabo mu rwa Gasabo.
Col Ruhinda ubwo yari yasuye ingabo ze ziri ahitwa Kagusa agace kayoborwa Lt Noheli kuwa 27 Kanama yababwiye ko abanyeshuri bari kwiga bagiye kuza bakabatera akanyabugabo, kandi ko bizeye imbaraga.bagomba rero gukora.
Uyu musirikare mukuru yasabye abasirikare be ko bagomba kujya bitwararika, kugira ngo ejo bazashobore kurwana kugeza batashye iwabo mu Rwanda.
Icyakora uyu musirikare yasize abwiye ingabo ze ko bari gupangira inyeshyamba za M23 ,ku buryo bazazigaba ho igitero bakazisubiza iyo zaje zituruka. Iki gihe yavugaga mu Rwanda, ariko yongeye ho ko bagomba kuzikurikirana kugeza bazimenesheje.
Umuhoza Yves