Impunzi z’Abanyekongo zirukamwe mu gihugu cya Uganda zanze guca ku mupaka wa Bunagana urinzwe na M23 zihitamo guca ku mupaka wa Kitagoma urinzwe na FARDC.
Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Kisoro muri Uganda bufashe icyemezo cyo gusenya Amahema yari mu gace ka Bunagana atuwemo n’impunzi zahunze imirwano iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru ihanganishije M23 na FARDC.
Radio Okapi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko imiryango 600 y’Abaturage b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bari barahunze imirwano ya M23 na FARDC basesekaye mu mujyi wa Ruthuru bavuye muri Uganda.
Radio Okapi ikomeza ivuga ko aba batahutse banyuze ku mupaka wa Kitagoma.
Guverinoma ya Uganda iheruka gufata icyemezo cyo gusenya amahema y’impunzi z’Abanyekongo nyuma y’igihe kinini izisaba kwimukira mu nkambi ya Nyakabande ntizibikozwe.