Mu gitero cy’indege nto zo mu bwoko bwa Drone cyagabwe mu mujyi wa Pskov mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Uburusiya cyangije indege ebyiri za Gisirikare zitwara abantu ndetse n’ibikoresho.
Iki gitero cyagabwe ku kibuga cy’indege giherereye mu mujyi wa Pskov, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Uburusiya byabitangaje. Bakomeje bavuga ko izo ndege z’ubwikorezi zo mu bwoko bwa Ilyushin 76 zahiriye muri icyo gitero.
Cyakora, guverineri w’ako karere yari yavuze ko igisirikare cyari kirimo gusubiza inyuma igitero. Yatangaje videwo igaragaza umuriro mwinshi, yumvikanyemo n’ibiturika.
Umujyi wa Pskov uri ku ntera ya kilometero zirenga 600 uvuye ku mupaka wa Ukraine, hafi y’umupaka na Estonia.
Ukraine ntiyavuze ko yagize uruhare muri iki gitero cya vuba aha cyane, ariko ni gacye cyane ivuga ku bitero by’imbere mu Burusiya.
Igisirikare cy’Uburusiya cyavuze ko cyashenye amato ane ya Ukraine yihuta yari atwaye abasirikare bagera hafi kuri 50, muri ‘opération’ cyakoreye mu nyanja y’umukara (Black Sea) mu masaha ya saa sita z’ijoro (00:00) ku isaha yo mu Burusiya. Ukraine nta cyo yahise ibivugaho
Igisirikare cy’Uburusiya cyavuze ko cyahanuye drone eshatu za Ukraine hejuru y’akarere ka Bryansk ko mu majyepfo y’Uburusiya, gihanura na drone imwe hejuru y’akarere ka Oryol kari rwagati mu Burusiya
Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya byatangaje ko ikirere cyo hejuru y’ikibuga cy’indege cya Vnukovo cyo mu murwa mukuru Moscow cyafunzwe
Guverineri Mikhail Vedernikov w’akarere ka Pskov yatangaje ku rubuga rwa Telegram ati: “Minisiteri y’ingabo irimo gusubiza inyuma igitero cya drone ku kibuga cy’indge cya Pskov.”
Gusa iki gitero ngo nta muntu wakiguyemo nk’uko byatangajwe n’umwe mu bari bahari witwa Vedernikov, mu makuru yahaye itangazamakuru
Umuhoza Yves