Kuri uyu wa 30 Kanama 2023 uwari umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera ntakiri umuvugizi wayo nk’uko byatangajwe na polisi y’u Rwanda, kuko yahinduriwe inshingano.
Cp Kabera yari amaze imyaka itanu kuri uwo mwanya w’ubuyobozi akaba yahawe izindi nshingano nshya. Yari yaratorewe kuba umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu kwezi k’ukwakira 2018.
CP Kabera, yahawe inshingano nshya yo kuba Komiseri wa polisi y’ u Rwanda. Ku mwanya w’ubuvugizi yari ariho hashyizweho, ACP Boniface Rutikanga, ni inshingano zongerewe kuzo yari asanzwe afite, dore ko yari umuyobozi w’itangazamakuru n’inoza mubano. ACP Boniface ubusanzwe yari yungirije Kabera ku nshingano y’ubuvugizi bwa polisi.
CP Kabera yagizwe Komiseri wa polisi ushinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga birinda umutekano. Akaba yitezweho byinshi nk’uko ubusanzwe inshingano yarasanganwe yazuzuzaga neza.
Niyonkuru Florentine.