U Burundi bufite ingabo muri Kivu y’amajyepfo zaje zije kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihabarizwa yaba ikomoka mu gihugu cyabo ndetse n’iy’Abanyekongo ubwabo, umutwe w’izi ngabo witwa Task Force wabarizwaga mu gace ka Magunda zikaba zamaze kuhavanwa zimurirwa ahandi.
Izi ngabo zerekeje mu misozi miremire ya Rurambo mu gace ka Gahororo, ni umutwe w’ingabo usa n’aho amasezerano awugenga atandukanye n’amasezerano y’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba EACRF,kuko izi ngabo zahageze mbere y’uko uyu muryango utangira kophereza ingabo muri iki gihugu.
Ibi kandi bibaye nyuma y’amasezerano ibihugu byombi biherutse kugirana, kubyerekeranye n’ubufatanye mu bya Gisirikare, mu cyumweru gishize ubwo umukuru w’igihugu cy’u Burundi yari muri Repuibulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi kandi bije mu gihe ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zisigaje iminsi itarenze ibiri ngo manda yabo yo gukorera muri iki gihugu ibe irangiye.
Abahanga mu bya Politiki bavuga ko kwimuka kw’izi ngabo bifite igisobanuro kinini ku mpinduka zishobora kuboneka mu mikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi.