Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Igisirikare cya Uganda(UPDF) Gen Yoweri Kaguta Museveni yayoboye umuhango wo kwakira abasirikare 297 barangije amasomo ya Gisirikare mu myaka itatu mu gace ka Kabamba mu karere ka Mubende.
Aba basirikare bahawe ipeti rya 2nd Lt bari maze imyaka itatu biga ubumenyi bwa Gisirikare muri Kaminuza bafatanyaga no gukora imyitozo isanzwe iteganyirizwa ingabo za Uganda.
Mu Butumwa bwatanzwe na Perezida Museveni , yibukikje aba basirikare ko akazi kabo ka mbere ari uguharanira ubusugire bw’Igihugu. Yagize ati:”Muri hano ngo muirwanire igihugu cyanyu, mugomba kubanza mukamenya impamvu mukwiye kukirwanira. NRA kuva mu mwaka 1971 kugeza muri 1986 twubakaga igusirikare kirwana kidahembwa”
Museveni yasobanuye ko nyuma y’umwaka umwe urugamba NRA yariho rurangiye, aribwo Umusirikare wa mbere wa UPDF yahawe umushahara nawo yemeza ko wari intica ntikize.
Cyakora Museveni yavuze ko icyateraga ibi byose kwari uko , muri icyo gihe ubukungu bwa Uganda bwari budahagaze neza, ari naho yahereye yemeza umushinga w’itegeko uheruka gutorwa wo kongeza umushahara abasirikare bose ba UPDF no gufasha abatagira amazu kubona aho batura.
Uretse ipeti rya Gisirikare aba barangije amasomo yabo banahawe impamyabumenyi z’ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bumenyi bwa Gisirikare bahawe na Kaminuza ya Makerere.