Biravugwa ko abanyamahanga bari batuye mu mazu y’amagorofa muri Africa y’Epfo ahitwa i Johannesburg, ko habaye inkongi y’umuriro muri ayo mazu hagapfa abantu 63 aho bivugwa ko abo banyamahanga bari batuye muri ayo mazu mu buryo butemewe.
Aho bivugwa ko muri uko kuhatura batigeze bakundwa n’abaho ngaho, bityo akaba ariyo mpamvu yatumye baba muri ayo mazu bayashimuse, nukuvuga kubamo bitemewe n’amategeko dore ko ntabyangombwa bahafitiye,bibemerera guturamo.
Biravugwa kandi ko umuriro watwitse inyubako, kandi ko igikorwa cyo gushakisha abandi bapfuye gikomeje, ko bishoboka ko atari 63 gusa.
Mulaudzi yabwiye igitangazamakuru ENCA cyo muri Afurika y’Epfo ati “Turimo kugenda igorofa ku igorofa tuhakura imirambo”.
Mulaudzi yavuze ko iyo nyubako iri ahahoze ari agace k’ubucuruzi k’uwo mujyi w’izingiro ry’ubukungu muri Afurika y’Epfo. Yakomeje avuga ko yakoreshwaga nk’ahantu ho gutura mu buryo bw’akajagari.
Amakuru yo mu bitangazamakuru by’aho avuga ko ako gace ko guturamo k’imbere mu mujyi kazwiho kugira inyubako zashimuswe, ijambo rikoreshwa muri Afurika y’Epfo bashaka kuvuga inyubako zagiwemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’abimukira badafite ibyangombwa.
Dore ko bamwe mu bany’Afurika y’Epfo bakoreye ibikorwa byiganjemo urwango babikorera abapfuye,n’abarokotse uwo muriro. Gusa ntiharamenyekana icyaba cyateje iyo nkongi y’umuriro, niba yaba ari abo banyagihugu cyangwa niba ari inkongi yaba yiyadukije.
Niyonkuru Florentine .