Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba wari umaze igihe ufite Ingabo mu burasirazuba bwa Congo, ariko manda yazo yarangiye kuri uyu wa 01 Nzeri , mugihe igikorwa cyazanye izi ngabo muri iki gihugu cyari kitaragerwaho, ibintu byatumye benshi bibaza ikiza gukuriraho dore ko ibice barimo babihawe na M23.
Mu minsi yashize umukuru w’igihugu cya Kenya William Luto yumvikanye avuga ko izi ngabo zigomba kuva muri Congo ari uko iki gihugu kigize igisirikare n’igipolisi bishoboye kurindira abaturage umutekano.
Nyuma y’ibi ariko Leta ya Congo nayo yagaragaje ko idacyeneye izi ngabo mu gihugu cyabo, ndetse itangaza ko bagomba kugenda bagasimburwa na SADC. Nyamara uyu mutwe wa M23 nawo ugatangaza ko EAC nijya kugenda izabasubiza ibice bayihaye hanyuma ikabona kwitahira.
Nyuma y’ibi kandi Leta ya Congo yashimangiye ibyo yavuze izana ingabo za SADC zigera kuri 600 ndetse yakira n’abasirikare bahagarariye abandi ngo bagomba kuba biga ikibuga cy’imirwano abagomba kuhagera mu mpera za Nzeri bakaza batangira imirwano.
Ibi byose rero bigatuma benshi bibaza ikigiye gukurikiraho, dore ko inzira y’ibiganiro yo yananiranye kuko kugeza ubu Leta yamaze kwemeza ko idashobora kwicara ku meza amwe n’uyu mutwe w’inyeshyamba, mu gihe abagize uyu mutwe bo aricyo bacyeneye.
Abanditsi batandukanye bagatangaza ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo kigiye gufata indi ntera birenze uko byari byitezwe kuko babona ko intambara igiye kongera kubura, mu gihe abaturage aribo bahagirira ibibazo.
Kubera ibyo byose rero abaturage bakaba bagomba kwicara bari menge kuko igihe icyo aricyo cyose urusasu rushobora kongera kuvuza ubuhuha mu burasirazuba bwa Congo.