Repubulika ya Demokarasi ya Congo yataye muri yombi abagera ku 143 bo muri Wazalendo, bateranye amagambo n’Abapolisi mu mujyi wa Goma nyuma yo kwicwa kw’abagera kuri 50.
Ibi byabaye kuri uyu wa 01 Nzeri ubwo hari harimo iburanisha ryaberaga mu mjyi wa Goma muri stade y’Ubumwe. Ni urubanza rwatangiriye kuri Apotre Ephem Bisimwa ukuriye urusengero rwa Wazalendo Church ishinjwa kuba indiri y’abiswe intagondwa, za Wazalendo.
Aba ba urana bose bakurikiranywe ho ibyaha 2 aribyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugira uruhare mu gutegura imyigaragambyo
Nyuma y’imvururu zabaye kuri uyu wa 30 Kanama bikarangira ziguyemo abarenga 43 nk’uko byemezwa na Leta ya Congo barimo n’umupolisi, abantu 158 batawe muri yombi bivugwa ko bari mu bateguye imyigaragambyo ndetse bakanashinjwa kurema imitwe y’abagizi ba nabi.
Icyakora isoko yacu iri mu mujyi wa Goma yaganiriye na bamwe mu bacamanza batangaza ko iki ari igice cya mbere kibaye kuko iperereza rigikomeje.