Mu ijoro ryo kuwa 1 rishyira kuwa 2 Nzeri 2023, Abashinwa bagera kuri babiri n’umushoferi wari ubatwaye hamwe n’umusirikare wa FARDC wari ubaherekeje ,bishwe barashwe n’Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari inyeshamba z’Abatwa ,zikorera muri teri twari ya fizi,ahitwa Ngarura muri segiteri ya Nganja ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Umuyobozi wa teri twari ya fizi Sami karonji ,avugako abo bantu uko ari bane,bapfuye baguye mu mutego batezwe n’izi nyeshamba .
Uyu muyobozi, akomeza avugako ko abo bantu, bapfuye ubwo bavaga mu gace ka Agarura ahacukurwa amabuye y’agaciro,berekeza Karemi ndetse ko usibye abo bashinwa babiri bapfuye, harimo umushoferi umwe wari ubatwaye,umusirikare umwe wa FLDC n’abandi bagera kuri batatu bakomeretse bikomeye.
Abasirikare ba FLDC bakorera Regima ya 3335, bavuganye n’ijwi rya Amerika dukesha iyinku bari aho ubwo bwicanyi bwabereye,bavuzeko nyuma yuko izo nyeshamba zirashe, bazikurikiye zigahungira mu gace ka Babambari ho mu ntara ya Maniema, gusa ngo iyo mirambo nizo nkomere byajyanwe Karemi mu ntara ya Tanganyika ahari ibiro by’iyo sosiyete.
Kugeza ubu ariko, ngo biragoye kumenya umuyobozi wizo nyeshamba , ngo kuko i Karemi aho izo nyeshamba zikunze gukorera, zikora kibandindetse ko hari Aborozi benshi zagiye zica.
Schadrack NIYIBIGIRA