Abasirikare ba Uganda bari mu butumwa bw’Umuryango wa EAC mu Burasirazuba bwa Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barashinjwa gusahura ibiti batwikamo amakara birenga miliyoni imwe.
Aime Mbusa Mukanda impirimbanyi y’Uburenganzira bwa muntu muri teritwari ya Rutshuru, yatanze impuruza kuri Guverinoma ya DRC, avuga ko abasirikare ba Uganda benda kubamaraho ibiti , ngo kuko babitwikamo amakara barangiza bakayajyana iwabo muri Uganda ku bwinshi.
Ati:”Benshi mu basirikare ba Uganda bari mu butumwa bw’Umuryango wa EAC, bahugiye mu gusahura ibiti muri Pariki ya Virunga , by’umwihariko mu gace ka Mabenga-Mayamoto muri teritwari ya Rutshuru. Kugeza ubu tumaze kubarura ibiti birenga miliyoni bimaze gutemwa n’aba basirikare ba Uganda .”
Yakomeje agira ati:” bazana imashini zibitema bagahita babitwikamo amakara ,barangiza bakoyohereza iwabo muri Uganda ku bwinshi bayanyujije ku mupaka wa Bunagana.”
Yakomeje avuga ko, aba basirikare ba Uganda , bari guhemukira igihugu cya DRC cyabagiriye ikizere, ubwo cyabemereraga kuza ku butaka bwacyo ,kugirango bafatanye kugarura amahoro n’ umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kugeza ubu, Abasirikare ba Uganda bari mu butumwa bw’Umuryango wa EAC, nibo bafite ubugenzuzi mu duce twinshi M23 yarekuye muri teritwari ya Rutshuru, gusa hari n’abandi bari muri Operasiyo ‘’Shuja” aho bamaze igihe bafatanya na FARDC mu rugamba rwo guhashya umutwe wa ADF ,mu duce twa Beni n’ahandi uyu mutwe ufite ibikorwa.
Kugeza ubu ariko, ntacyo Ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda buratangaza kuri ibi birego bashinjwa n’Abanye congo muri teritwari ya Rushuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com