Umuhango wo w’inama yiga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, waraye ubereye muri Hoteri ya Marigny mu gihugu cy’Ubufaransa yitabiriwe na Perezida Emmanuel Macron.
Ibi biganiro bimaze iminsi bibera i Paris mu Bufaransa byitabiriwe n’imiryango itandukanye igamije kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi. Biri kuba bikurikiye ibyabereye mu Rwanda muri Nzeri umwaka ushize.
Ni nyuma kandi y’uko Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yitiriwe iya Komisiyo Duclert igaragaje ko iki gihugu cyagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.
Iyi raporo ikimara kujya hanze, abanyapolitiki n’abashakashatsi b’Abafaransa, basabye ko hakomeza icukumbura kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no ku ruhare rw’u Bufaransa hamwe n’itegurwa ryayo ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo n’ingaruka yagize.
Muri izo ngaruka, abashakashatsi bavuze ko hakwiriye kwibandwa ku bijyanye no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi , hagashyirwa imbaraga mu kurwanya abayipfobya kandi bigakorwa hifashishijwe ubushakashatsi.
Muri iyi nama, Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yashimye imyanzuro ya Raporo ya Duclert yatumye ibihugu byombi bibasha kuvugurura umubano mu nzego zitandukanye nyuma y’uko igaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside.
Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko ibi biganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’amateka, ahagaragajwe ko hakwiriye gukorwa ubushakashatsi bugamije gukomeza kwerekana ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko ibi biganiro kandi byagarutse ku bibazo birebana n’ubutabera muri rusange, ariko by’umwihariko ku bibazo bihangayikishije abarokotse Jenoside by’abayikoze bakigaragara mu bihugu birimo u Bufaransa cyangwa se ahandi.
Ati “Hari n’ibibazo by’imyigishirize y’amateka, ibyo dukora ni ukugira ngo haboneke imfashanyigisho ishobora gukoreshwa mu nzego zitandukanye, yaba mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.”
Yavuze ko hari no kuganirwa ku Kigo cy’Ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi urwo rwego rugomba kuba rubarizwa mu Rwanda by’umwihariko muri Kaminuza y’u Rwanda.
Macron kuva yajya ku butegetsi, yakoze ibishoboka byose ngo umubano w’ibihugu byombi wongere kugenda neza. Ubwo aheruka mu Rwanda muri Mata 2021, yaciye bugufi yemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe ari ku rwibutsi rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yavuze ko “nazanywe no kwemera uruhare rwacu”.
Yakomeje agira ati “Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”
Yaboneyeho gusaba imbabazi z’uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside, avuga ko aribwo buryo bwiza bwo gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu gutegura ejo hazaza heza.
Ati “Kwemera aya mateka n’uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake, tubyikorera. Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y’igihe kirekire ducecetse. Ni impano ku bakiriho bagifite ububabare baramutse babitwemereye, twafatanya kubagabanyiriza umubabaro.”