Mu kiganiro umunyamakuru wa Rwanda tribune yagiranye n’abaturage batuye muri Teritwari ya Masisi, bakaganira ku bibazo bahuye nabyo muri iyi minsi kuva intambara ya M23 n’ingabo za Leta FARDC ndetse n’inyeshyamba zibumbiye mu kiswe WAZALENDO , itangiye bagaragaje ko bamaze guhitamo kubana n’inyeshyamba za M23 kuko nibura bo babarinze kwicwa umusubirizo.
Umwe mu baturage batuye ahitwa Mweso, utashatse ko amazina ye agaragazwa yatangaje ko mbere y’uko inyeshyamba za M23 zigera mu gace atuyemo yahoranaga ibibazo byo kwamburwa inka ze ndetse yanatangaje ko abasirikare ba FARDC yabatabaje ubwo umukobwa we yashimutwaga nyamara ntibagire icyo bamumarira.
Uwitwa Eliana nawe wo muri aka gace yatangaje ko we n’urugo rwe biyemeje gukurikira inyeshyamba za M23 n’ubwo abibumbiye muri WAZALENDO bashobora kubimuhora bwose ariko yemeza ko izi nyeshyamba zamugaruriye inka 30 yari yibwe na FDLR bityo ahita yemera ko aba aribo bacunguzi, kuko ingabo za Leta ntacyo zamumariye.
Icyakora n’ubwo aba baturage bavuga ibi Sosiyete Civile yo muri aka gace bo ntibabivuga ho rumwe kuko bo bavuga ko bakeneye ko ingabo za Leta ziza zikirukana izi nyeshyamba muri utu duce, nyamara abaturage nabo bakavuga ko batakizikeneye.
Muri uku kutumvikana aba baturage bashinja abayobozi ba Sosiyete Sivile kutareba inyungu z’abaturage ahubwo bakaba ari igikoresho cya Leta , ndetse bagahamya ko ntacyo babamariye.
Umunyamakuru wacu yagerageje guhamagara ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru ngo ababaze ku byerekeranye n’iki kibazo nti babasha kuboneka gusa avuga ko arakomeza kugerageza guhamagara, nibaboneka ayo makuru turayabagezaho mu nkuru zitaha.
Uwineza Adeline