Mu kiganiro, uhagarariye Israel muri Republika ya Demokarasi ya Congo yagiranaga na Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na Minisitiri w’ingabo Bwana Jean Pierre Bemba Gombo. Uyu Ambasaderi yavuze ko umutekano muke uri Mu Burasirazuba bw’iki gihugu uteye impungenge, ubutegetsi bw’igihugu cye ko kandi bagiye k’uwuhagurukira mu maguru mashya
Igihugu cya Israel cyavuze ko gitewe ubwoba bwinshi n’umutekano ukomeje kuba mubi Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo. Kuba iki gihugu cya Israel cyo Muburasirazuba bw’isi cyigaragaje kubijyanye n’umutekano wa Congo Kinshasa bisa n’ibiteye inkeke.
Igihugu cya Israel kiri mu bihugu by’ibihangange ku gisirikare ndetse no mw’ikorana buhanga. Gusa ibi bikaba bitari bikunze kubaho kuri iki gihugu.
Ibi yabitangaje ejo kuwa 13 Nzeri 2023 aho yagize ati: “Twaganiriye byinshi na Minisitiri w’ingabo muri DRC ariko twibanze ku mibanire y’ibihugu byombi kuko tugize iminsi dufitanye imibanire myiza ariko leta yanjye kuri ubu ihangayikishijwe n’umutekano muke uri Muburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Uyu ambasaderi yongeyeho ko ibyo arimo kuvuga yabiganiriyeho na Minisitiri w’intebe wa Israel, yakomeje avuga ko kuberako ibihugu byombi bisanzwe ari inshuti z’igihe kirekire ati niyo mpamvu bahangayikishijwe n’ibibazo biri kubera Muburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Ayamakuru akaba yemejwe na Minisiteri w’ingabo muri DRC Jean Pierre Bemba Gombo, akoresheje urukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati: “Guverinoma ya Israel itewubwoba n’ibikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Ituri. Iki gihugu dusanzwe turi inshuti akaba arinabyo bibateye impungenge kubibera Iwacu.”
Abakurikiranirahafi iby’umutekano wa Congo, bavuga ko Kinshasa yarisanzwe y’ihuza n’ibihugu bidateye ubwoba abanzi bayo mu gushaka amahoro n’umutekano ariko Israel yo ishoboye gukemura amakimbirane agize igihe muri iki gihugu.
Israel iri mu bihugu 20 bikomeye kubijanye n’igisirikare ku Isi.
Uwineza Adeline